Hirya no hino mu Rwanda, ku mihanda igana ahantu hatandukanye uhasanga camera zishinzwe kugenzura umuvuduko abantu batwara ibinyabiziga bagenderaho.
Izi camera hari abazifashe nk’ibibazo kuri bo kuko nta mpuhwe zibagirira kandi ngo hari n’ubwo zibandikira amande ntibabone ubutumwa bugufi bubyerekana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo abantu batandukanye babajije polisi bifashishije imbuga nkoranyambaga yavuze ko abantu badakwiye kubona camera nk’ikibazo kuri bo.
Ati “Abantu benshi bakunze kubyibazaho ariko turagira ngo tubisubiremo nubwo twabivuze kenshi mu biganiro dutanga yuko iki gikwiye kuba atari ikibazo. Aho kwibaza kuri camera ikwandikiye, cyangwa ko yakwandikiye ntubone ubutumwa, ukwiye guhaguruka iwawe wibaza uti njyewe ndimo kubahiriza amategeko yo mu muhanda?”
Yavuze ko abantu bakwiye kwibwiriza kubahiriza umuvuduko wagenwe, kubahiriza ibyapa n’andi mategeko yo gutwara ibinyabiziga.
Yagarutse ku bantu bavuga ko iyo camera zibandikiye batabona ubutumwa bugufi bubibamenyesha, ababwira ko ikibazo kiri ku kuba batarahuje imyirondoro yabo na nimero za telefoni ndetse n’ibyangombwa by’ibinyabiziga byabo.
Yagize ati “Camera ni byo izakwandikira umunsi uzaba warenze ku muvuduko wagenwe, ntabwo izakubabarira. Ahubwo wowe ukwiye guhaguruka iwawe utekereza uti imyirondoro yanjye kugeza kuri telefoni ihuye n’ibiranga ikinyabiziga cyanjye ku buryo camera nibona iki kinyabiziga ikacyandikira biri buhite bijya muri system ikareba imyirondoro yanjye ikayihuza
n’iy’ikinyabiziga ndetse na telefoni yanjye ikanyoherereza ubutumwa?”
Yakomeje ati “Turasaba abaturarwanda bose ko bahuza imyirondoro yabo na telefoni na pulake z’ibinyabiziga byabo, kugira ngo ikintu icyo ari cyo cyose kigaragaye ubutumwa bube bwakugeraho cyangwa na polisi niguhamagara ishakishije amakuru ibe yagusuzumira ikibazo uko giteye.”
Yavuze ko hari n’abagura ibinyabiziga ntibahinduze imyirondoro ibiranga ngo bashyireho iyabo, ibyo bigatuma ubutumwa bagenewe butabageraho kuko imyirondoro yabo idahuye n’ibiranga ibinyabiziga batunze.
Ikoreshwa rya Camera ku mihanda ryatangiye kera kuko muri Gicurasi 2013, ku mihanda inyuranye hashyizweho Camera kugira ngo zikusanye amakuru polisi yajyaga itabona neza ku bibera mu muhanda cyane mu masaha y’ijoro.
Mu ngengo y’imari ya 2020/21, guverinoma yateganyije miliyari 6 Frw, zo gukomeza umushinga wo gushyira camera zicunga umutekano ahantu hatandukanye harimo no ku mihanda.

Muyobozi Jerome
Ndumva muri 2020 abaturarwanda batari bakwiye gukina CACHE CACHE na Polisi. kuki muhisha izo camera? mwagiye mushyiraho ibimenyetso bigaragaza aho ziri nkuko bimeze mu bihugu byadutanze amajyambere ndetse byakoze izo camera.
niba ari frw poliisi iba ishaka, numva hashyirwaho peage tukajya kwishyura aho kugenda mu muhanda tuzi ko hari camera yahishwe mu byatsi.
vive RNP