Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 11 Ugushyingo 2020 yashyize mu myanya abayobozi bamwe na bamwe, Madamu NIRERE Madeliene wahoze ayobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu agirwa Umuvunyi Mukuru, umwanya asimbuyeho MUREKEZI Anastase wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Mu bijyanye n’ibyemezo by’ingamba nshya ku kwirinda Coronavirus, nta na kimwe cyahinduweho, abaturarwanda bakaba basabwe gukomeza kubahiriza ingamba z’ubwirinzi zisanzweho.
Nirere yasoje manda ebyiri z’imyaka ine ine ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Yabaye Umuvunyi Mukuru wa kane, habanje Hon. Tito Rutaremara, hakurikiraho Aloysie Cyanzanyire, na we asimburwa na Anastase Murekezi.
Anastase Murekezi yari amaze imyaka itatu ari Umuvunyi Mukuru (2017 – 2020). Yagiye kuri uyu mwanya avuye ku wa Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi, mbere yaho yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Iyi nama y’Abaminisitiri yari igamije gusuzuma ingamba zo kwirinda icyorezo COVID-19, yemeje ko izafashwe ziguma kubahirizwa uko zashyizweho.
Amasaha ya Gera mu Rugo yakomeje kuba saa ine z’ijoro (22h00), naho gutangira ingendo za kare ni saa kumi z’urukerera.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza kwambara agapfukamunwa neza, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, ndetse no gukaraba intoki kenshi. Izi ngamba zizongera gusuzumwa nyuma y’iminsi 15.
Nyuzahayo Norbert