Abagize ishyaka rya RRM ya Nsabimana Sankara bakomeje kuryana no kwicana,haravugwamo akaboko ka Twagiramungu Rukokoma na Kayumba Nyamwasa
Kuri iyi taliki 28/ Ukwakira 2017, ishyaka rya Rwanda revolution movement(RRM),ku ikubitiro abarwanashyaka baryo aribo, Callixte Sankara , Umuyobozi mukuru,Noble Marara ushinzwe itaramakuru akaba n’ umuvugizi wa RRM,Adam Karangwa ushinzwe ishami rya politike n’ububanyi n’amahanga,Pacifique Twihangane Shareef: Ushinzwe ubukangurambaga,Andrew Kazigaba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukangurambaga, Abega umuyobozi ushinzwe imyitwarire (discipline),Casmir Nkurunziza umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya RRM.
Iri shyaka ryashinzwe bavuga ko baje gukosora amakosa ya Kayumba Nyamwasa wa RNC kandi ko bafite imbaduko zo gufata uRwanda mu gihe cya vuba,abakurikiranye ivuga ry’iri shyaka kenshi ryari rigizwe n’abantu badafite ubunararibonye mu bwonko,aha twavuga nka Twihangane Sharifu wacuruzaga itabi(Nambawani muri Johanesburg)
ndetse akaba na Mucoma muri Restora,n’abandi b’urusoresore,kugeza ubu abarishinze barirwa bandikirana amabaruwa yo kwirukanana,ukibaza ng’umuyobozi ninde?
Aho hari ibaruwa yasinyweho na Nsabimana Sankara yirukana Kazigaba Andre na Noble Marara,nyuma haza indi baruwa yirukana Nahimana Straton,ubu uwitwa Kabuto yirukanya Kayumba Kamisi,Twihangane Sharifu na bagenzi be,nabo barangije birukana uwitwa Kasimu Butoyi Kabuto,uyu Kabuto akaba ariwe wasimbuye Wilson Irategeka mu buyobozi bwa MRCD-UBUMWE.
Abasesenguzi basanga harimo akaboko ka Twagiramungu Faustin urikwifashisha bamwe mu bagize iri shyaka kurihuhura dore ko ryari risanzwe ryarasenyutse akaba ashaka kuzamura mu ntera umugore w’inshoreke ye witwa Mukashema Esperance ngo ayobore ishaka rya RRM.
undi uvugwa muri uyu muvurungano ni uwahoze ari Ambasaderi Yohani Marie Vianney wifuzwaga ko yasimbura Kasimu Butoyi kuko afite ubunararibonye ariko bamwe mu bahezanguni bo muri RRM,babitera utwatsi.
kugeza ubu Kasimu Butoyi akibimenya yahise yirukana uyu mugore ndetse na:twihangane Sharifu,Abega Rwabagina,Hagenimana Syverien na kayumba Kamisi Munyandamutsa ,abashinja kuba ibyitso by’umwanzi .
Ibi bije byongera ku urupfu rwa Camir Nkurunziza wagombaga kujya guhagararira ibikorwa bya gisilikare muri FLN nk’intumwa ya RRM,bivugwa ko yagambaniwe na Kayumba Kamisi afatanyije na Twihangane Sharifu kuri misiyo bahawe na Kayumba Nyamwasa.
Hategikamana Claude