Sekyondwa Peter Umurwanashyaka wa National Unity Platform ya Robert Kyagulanyi Ssentamu, Bobi Wine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganga aho akurikiranweho gutangaza ibihuha ku mukuru w’igihugu Yoweli Kaguta Museveni.
Mu minsi yashize nibwo mu gihugu cya Uganda hakomeje kumvikana ibihuha bivuga ko Perezida Yoweli Museveni yitabye Imana azize icyorezo Covid-19. Ibi bihuha byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter .
Mu gukurikirana inkomoko y’iki gihuha , polisi ya Uganda yafunze uwitwa Peter Sekyondwa , umurwanashyaka wa NUP ya Bobi Wine w’imyaka 25 utuye mu karere ka Luwero ukekwaho gutangiza iki gihuha yifashishije ubutumwa bugufi.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu karere ka Lowero ASP Isa Semwogerere avuga ko uyu musore watawe muri yombi ari umwe mu bakekwaho gutangiza igihuha cyavugaga ko Perezida Museveni wa Uganda yitabye Imana azize Covid-19.
Bivugwa ko uyu musore yatangije iki gihuha, ubwo yohererezgaa ubutumwa bugufi kuri telefoni abantu batatu, barimo umwarimu witwa Willy n’umugore we Nabisere, mu gihe ubundi butumwa uyu musore ngo yabwoherereje se umubyara.
Si ubwa mbere muri Uganda humvikana ibihuha bivuga ku muryango w’umukuru w’igihugu, dore ko n’umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni , Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangaza ko we ubwe amaze kubikwa inshuro 3 ko yapfuye kandi ari muzima, aho yatunze agatoki abarwanya ubutegtsi bwa Uganda kuba inyuma y’ibyo bihuha byose.