Muri 2029 imashini zizaba zingana n’ubwenge bwa muntu , Ku bwe robot zizagera ku ntera nshya y’ubwenge bitarenze 2029
Umuyobozi mukuru wa Google akaba n’umuyobozi w’Ikigo Ray Kurzweil, avuga ko imperuka y’isi izaza mugihe robot zatsinze ikizamini cya Turing. Mu yandi magambo, iyo ubwenge bw’ubukorano buzaba burenze ubwenge bw’abantu.
Ubuhanuzi bwerekeye imperuka y’isi ntabwo ari ubw’ubu cyangwa ejo. Hagati y’abagambanyi bahanura igitero cy’abanyamahanga n’abahanga bakomeza guca amarenga ku ngaruka zizaterwa n’ubushyuhe bw’isi ndetse n’ingaruka mbi zabyo ku isi ndetse n’abatuye isi, benshi muri twe ntiduhangayikishijwe cyane n’ubu buhanuzi.
byagenda bite niba ari umuyobozi wa Google ubwe uhanura imperuka yisi? Imashini zizaba zingana n’ubwenge bwa muntu muri 2029
Umwe mu bayobozi ba Google yavuze ku mperuka y’isi kandi ntabwo ari umuyobozi wa Google gusa ni umuyobozi mukuru w’ikigo Ray Kurzweil.
Ku bwe robot zizagera ku ntera nshya y’ubwenge bitarenze 2029. By’umwihariko yizera ko robot zizaba zinganya ubwenge n’abantu mu myaka umunani kandi ko icyo gihe, kamere muntu nayo izahinduka.
Mu magambo yatangarije BBC, uyu muyobozi wa Google asobanura ko kuri ubu ubwenge bw’ubukorano ari bwiza mu gukora imirimo imwe n’imwe, nyamara abahanga bari gutera intambwe ikomeye mu ihindagurika rya robo mu myaka icumi iri imbere.
Ikigo Ray Kurzweil kigereranya ko “artificiel super intelligens” izagaragara hagati ya 2029 na 2045 ari nabwo hateganijwe imperuka ku bantu.
Src: neozone.org
Nkundiye Eric Bertrand