Kuri uyu wa 23 Kanama mu Burusiya habaye impanuka y’indege yarimo abagenzi 10, muri bo hakaba harimo n’umuyobozi w’umutwe w’indwnyi z’Abarusiya Wagner, Yevgeny Prigozhin ndetse bikaba bikekwa ko uyu mugabo yaba yapfanye n’abo bari kumwe muri iyi ndege.
Ibi byose bishingirwa kukuba Yevgeny Prigozhin nk’umwe mu bagenzi bagaragara ko bari muri iyi ndege nawe ari ku rutonde bityo bagahita batangira gukeka ko nawe yaba yaguye muri iyi mpanukja.
Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa mukuru Moscow igana mu mujyi wa St Petersburg, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje.
Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Burusiya yatangaje ko “abari muri iyi ndege bose bapfuye” nubwo bitaramenyekana niba koko uyu mugabo nawe yari ayirimo.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo atangiye gucicikana nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero nubwo nyuma byaje guhagarara.
Iyo ndege isanzwe itwara abagenzi biyubashye yari ifite abagenzi barindwi n’abandi batatu bashinzwe gutwara indege.
Indege bivugwa ko yaguye mu gace ka Tver kari mu Majyaruguru ya Moscow.
Mu minsi ibiri ishizi nibwo uyu mugabo yashyize hanze amashusho ya mbere amugaragaza, uhereye muri Kamena ubwo we n’umutwe wa Wagner bivumburaga ku butegetsi bwa Vladimir Putin.
Ayo mashusho ye aheruka, yavugaga ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kubohora umugabane wa Afurika.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo aje nyuma y’igihe gito bitangajwe ko Perezida Putin yirukanye Gen Sergei Surovikin wari Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere akaba n’inkoramutima ya Yevgeny Prigozhin
Bibaye kandi mu gihe byatangazwaga ko yaba agiye kwimurira ibirindiro bye bikuru ku mugabane w’Afurika.