Umuyobozi mushya wa ILO, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan wabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, yatangiye inshingano ze nk’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organisation: ILO) mu karere ka Afurika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko yishimiye gukorana n’itsinda ry’abagize Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo, ishami rya Afurika kandi ko yiyemeje gukorera aka karere.
Yagize ati “Niyemeje gukorera akarere ka Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa hitabwa ku kubahiriza amategeko no guteza imbere umurimo uhesha agaciro nyirawo.”
ILO ni urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe ubuvugizi bugamije kubahiriza amategeko agenga umurimo no kwita ku burenganzira bw’abakozi.
U Rwanda ni umunyamuryango wa ILO kuva Kuva 1962 ndetse rwakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’uyu muryango. Muri Gicurasi uyu mwaka rwakiriye Inama ya 19 yo ku rwego rw’akarere yiga ku murimo yabereye i Kigali.
Rwanyindo yabaye umujyanama mu by’amategeko mu yahoze ari Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda yahindutse I&M Bank Rwanda kuva mu 1998 kugeza mu 2004 ndetse yakoze mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu 1997. Afite kandi impamyabumenyi ya ‘Masters’ mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo mu 2010.
Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuva mu 2017 kugeza muri Kanama 2023, nyuma gato ahita ahabwa inshingano muri ILO.
Uwineza Adeline