Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianey asanga kuba akarere ka Gicumbi kagifite ikibazo cy’abaturage badafite ubwiherero, ari ikibazo gishingiye ku kugenda biguru ntege kwa bamwe mu bayobozi muri uru rugamba.
Imibare igaragaza ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage b’akarere ka Gicumbi, nta bwiherero bwujuje ibisabwa bagira.
Muri aba, harimo imiryango irenga ibihumbi 2000 itagira ubwiherero namba abandi bakaba ubwiherero bwabo butujuje ibisabwa.
Ku ruhande rwa Guverineri w’Intaraya y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey, avuga ko kuba akarere ka Gicumbi karasigaye inyuma, mu kugira umubare munini w’abaturage bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, ari ikibazo cy’uko hari bamwe mu bayobozi batigisha abaturage bafite ubushobozi ngo babwiyubakire bityo n’abanyantege nke bafashwe mu bundi buryo.
Yagize ati:”Icya mbere cyo ni ugusaba ubuyobozi gushyiraho akabo, akarere ka Rulindo na Gakenke kuri uyu munsi nta muturage udafite ubwiherero. Icyo tugiye gukurikizaho ubu ngubu, ni ugusaba abayobozi udashaka ko abaturage bagira ubwiherero mu nshingano ze afite akareka abashobora kubikora bakabikora, ntabwo tuzakomeza gusaba ngo nibacukure ubwiherero barabikora niba batabishoboye bareke ababishoboye babireke ababishoboye babikore”.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi baganiye na Rwandatribune.com bavuga ko kuba hari abaturage batagira ubwiherero, ari ikibazo cy’ubukene ku batishoboye ariko ku rundi ruhande hakaba ubushake buke n’imyumvire ikiri hasi ku baturage bishoboye.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko ikibazo cy’ubwiherero butujuje ibisabwa, biteguye kukigobotora bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’akarere dore ko cyamaze guhabwa umurongo muri ubu buryo agaragaza.
Ati:”Hari abafatanyabikorwa batwemereye kubaka ubwiherero igihumbi, abandi batwemerera amabati, ubu rero buri muntu wese yabigize ibye (kubaka ubwiherero) yaba inzego zose, ari mwe nk’abafatanyabikora bacu nk’itangazamakuru, ari abafatanyabikorwa bandi dukorana ari natwe nk’abayobozi mu nzengo zitandukanye, aba bantu bose bamaze kubigira ibyabo. Ubwo rero ubwo twabigize ibyacu kujya mu ngamba byo birushaho kwihuta”.
Nubwo akarere ka Gicumbi gafite ikibazo cy’umubare munini w’abaturage badafite ubwiherero, ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda RGB, kigaragaza ko akarere ka Gicumbi ariko kazamutse cyane mu bikorwa by’isuku n’isukura n’amanota 73.9% mu Ntara y’Amajyaruguru.
Intego y’aka karere nuko uyu mwaka wa 2019-2020 uzasiga nta muturage udafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Nkurunziza Pacifique