Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri Mozambique yishwe kuri uyu wa mbere arashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari ari mu modoka ye nk’uko ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu abivuga.
Nkuko tubikesha BBC ngo umwe mu Banyarwanda umuzi uba muri iki gihugu yavuze ko Baziga ari umuntu Abanyarwanda benshi bari bazi cyane ngo kuko Louis Baziga yari asanzwe ari Umunyarwanda w’umucuruzi muri Mozambique,
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe yabwiye BBC ko ahagana saa sita z’amanywa uyu munsi, Bwana Baziga yari mu nzira ava iwe ajya kw’igaraje mu gace kitwa Matola muri Maputo.
Agita ati: ” Batubwiye ko haje imodoka imubuza inzira havamo abantu baramurasa imodoka yabo ihita igenda. Abatabaye bamugejeje kwa muganga bagezeyo basanga yapfuye”.
Bwana Nikobisanzwe avuga ko aho bamurasiye ari mu nzira nyabagendwa kandi ituweho, abumvise amasasu bahise batabara ariko basanga abamurashe bagiye ntibabamenya.
Arakomeza ati: “[Ubu] Twabihariye inzego zishinzwe iperereza, ntabwo twamenya impamvu bamwishe, icyo bashakaga, ntabwo twabimenya kuko haracyari kare”.
Bwana Nikobisanzwe avuga ko nta bantu azi bari bafitanye amakimbirane na Baziga.
Avuga ko azi ko yakoraga ubucuruzi bwose bwemewe n’amategeko akanayobora ‘diaspora’ y’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Umwe mu ba hafi mu muryango we yabwiye BBC ko umurambo wa Baziga wahise ujyanwa kuri ‘Hospital Provincial da Matola’ mu mujyi wa Maputo.
Uyu utifuje gutangazwa amazina, avuga ko Baziga yarashwe ari mu modoka ye wenyine yitwaye, indi modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yari itwawe n’umukanishi bagiye kuyikoresha.
Mu kwezi kwa gatandatu nibwo u Rwanda rwafunguye kumugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique, igihugu kibamo Abanyarwanda barenga 5,000.
Mu kwezi kwa gatanu, Camir Nkurunziza, Umunyarwanda wari impunzi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo, igihugu gituranyi cya Mozambique, polisi ivuga ko bisa n’aho yari ashimuswe.
Mu 2012, Umunyarwanda wari umucuruzi muri Mozambique witwa Théogène Turatsinze, wigeze kuyobora Banki y’Iterambere mu Rwanda, yarabuze nyuma umurambo we bawusanga ureremba ku nyanja.
Mu 2014, Col Patrick Karegeya wahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda yiciwe muri Hotel i Johanesburg muri Afurika y’Epfo.
Mu bihugu binyuranye muri Afurika y’amajyepfo habarwa impunzi, n’abaturage b’Abanyarwanda babayo byemewe n’amategeko.
Muri iki gice havugwa ibikorwa binyuranye by’abashyigikiye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Source: BBC Gahuza