Gen.Byiringiro Victor wa FDLR yishimiye insinzi kuri Perezida watowe w’uBurundi Gen.Evariste Ndayishimiye
Umuyobozi wa FDLR Byiringiro Victor yandikiye Perezida mushya w’u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye ibaruwa imugaragariza imbamutima z’ibyishimo uwo mutwe urwanya Leta y’u Rwanda ufite kubera instinzi ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu anamusaba kutavunwa no gushakira umuti urambye ibibazo ibihugu byombi bifitanye.
Muri iyi baruwa iriho umukono wa Byiringiro Victor yanditswe ku ya 26 Gicurasi 2020,umuyobozi wa FDLR atangira ashimira perezida mushya w’u Burundi instinzi yakuye mu matora yuje demokarasi n’ubuhanga mu matora yo kuwa 20 Gicurasi 2020,instinzi avuga ko iteye ishema abanyamuryango ba FDLR bose.
Nyuma yo kumwifuriza imirimo myiza,iyi baruwa isozwa n’igika kigaruka ku mugambi wa FDLR.Byiringiro yanditse ko mu rwego rwo guharanira kubohora igihugu cyabo,u Rwanda,barwanya ingoma y’igitugu banahora bahangayikishijwe no gutanga umusanzu wabo mu kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Mu gusoza igika ati:”FDLR iragusaba gushishikarira gushaka igisubizo kirambye ku bibabzo by’u Rwanda.”
Si ubwambere ubufatanye bwa FDLR na Leta y’u Burundi bugaragaye. Hari ibaruwa FDLR yanditse mu mwaka wa 2014,ubwo yishyuzaga Leta y’u Burundi akayabo k’ibihumbi 50$ byo kuba yaratoje umutwe w’urubyiruko wa CNDD FDD uzwi ku izina ry’imbonerakure.
Ayo masezerano aha akazi FDLR akaba yari yarashyizweho umukono na Gen.Adolphe Nshimiyimana ,umutwe wa FDLR kandi ukaba waratanze abasilikare barinda Pierre Nkurunziza akaba ari nabo bagize umubare mwinshi mu bashinzwe kumurinda.
MWIZERWA Ally