Mu mwaka wa 2020 umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda akaba n’umudepite Dr Frank Habineza yatanze umushinga w’itegeko asaba ko itegeko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa ryo muri 2018 risubirwamo mu nteko inshingamategeko, umutwe w’abadepite bagenzi be barabyanga bamusaba ko abanza gushaka ahandi ayo mafaranga yazajya ava.
Ariko nyuma y’imyaka itatu iryo tegeko rikaba ryaraje kuvugururwa imisoro k’umutungo utimukanwa ikagabanywa, akaba avuga ko ari intsinzi kuko ibyo bagaragaje n’ubwo bagenzi be kubyumva byabanje kubagora ariko ko byagezweho.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryavugaga ko itegeko ry’umusoro ku mutungo utimukanwa ryo muri 2018 risa n’aho ryagiriyeho leta aho gufasha abaturage.
Nyuma y’uko iri tegeko rivuguruwe, Dr Frank Habineza avuga ko ari intsinzi kuribo kuko igitekerezo cyabo cyumvishwe kandi kikaba cyarashyizwe mu itegeko.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yagize ati: “Ni intsinzi kuri twe, turashima guverinoma yumvise ibyo twasabye kandi n’abaturage basabaga.”
Itegeko rishya rigenga imisoro ku mutungo utimukanwa ryatowe kuwa 20 Nyakanga 2023, Dr Frank Habineza akaba avuga ibi nyuma y’uko hasotse iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo kuwa 28/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo n’ingano y’umusoro ku butaka .
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryakunze kugaragaza ko imisoro iri hejuru ari imbogamozi ku iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.
Iri shyaka rikaba rigaragaza ko kugabanya imisoro bizatuma abasora biyongera kandi bigatuma n’ubukungu bw’abaturage bwiyongera.
Mucunguzi obed
Rwanda Tribune.com