Umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria mu gihugu cya Uganda Dr Lawrence Muganga yambuwe ubwenegihugu bwa Uganda nyuma yo gushinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Jacob Siminyu, Umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwa Uganda yavuze ko impamvu Dr Muganga yambuwe ubwenegihugu bwa Uganda ri uko afite ubundi bwenegihugu bwinshi.
Dr Muganga aheruka gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda , aho bimwe ,mu birego bihimbano yaregwaga harimo no kuba ngo ari intasi y’u Rwanda.
Dr Muganga yavukiye i Masaka, akaba ari umwe mu baharanira ko abavuga Ikinyarwanda muri Uganda bafatwa kimwe n’abandi baturage b’iki gihugu muri rusange.
Cyakora ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko n’ubwo Dr Muganga yarekuwe, hari ibyaha bimwe mu byari byatumye atabwa muri yombi agikurikiranweho.