Umuyobozi wa Television Rwanda, Munyangeyo Dieudonné Kennedy yeguye ku mirimo ye, nyuma y’igihe agaragaraho imyitwarire idahwitse nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, niho Urwego re’Igihugu rw’Itangazamakuru( RBA) rwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko umuyobozi wayo yeguye.
Ni itangazo rigira riti “Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru ruramenyesha abantu ko Munyangeyo Kennedy Dieudonné, umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ku nshingano ze.
Ibi bikaba bibaye nyuma Yuko agaragayeho imyitwarire idahwitse gusa ariko RBA ntiyagaragaje iyo myitwarire iyo ariyo”.
Gusa hari amakuru avuga ko hari amande ya miliyoni yaciwe na WASAC nyuma yo kumufata ayiba amazi.
WASAC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X iheruka kandi gutangaza ko Munyangeyo yagombaga kwishyura fagitire y’amazi yakoreshejwe mbere yo gusubizwa serivisi.
RBA nyuma y’isezera ry’uwari umuyobozi wayo yavuze ko ishyize imbere kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ubunyanwuga mu bikorwa ikora byose.
Rwanda tribune.com