Flotentino Perez uyobora ikipe y’umupira w’amaguru ya Real Madrid yatangaje ko ashaka kwakirira umukino wa Tennis kuri sitade y’iyi kipe; ibintu bishobora kuzandika amateka bitewe n’ubwinshi bw’abazitabira uwo mukino.
Mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cye, Flotentino yamaze kwandikira ibihangange bibiri muri Tennis umusuwisi Roger Federer Numero ya 2 ku Isi n’umunya-Espagne Rafael Nadal numero ya 3 abasaba kuzakinira umukino wabo uzabahuza mu minsi iri imbere ku kibuga Santiago Bernabeu gusanzwe gikinirwaho na Real Madrid.
Impamvu nyamukuru y’ubusabe bwa Perez, ni ukugirango uyu mukino uzace agahigo ko kuba ariwo mukino wa mbere wa Tennis uzagira umubare munini ku isi w’abazawitabira cyane ko iriya sitade yakira abantu 81,044
Uyu mukino igihe waba wemejwe waba uciye agahigo kari gafitwe n’umukino wahuje umubiligi kazi Kim Clijsters atsinda Serena Williams amaseti 2-0 ku kibuga King Baudouin Stadium yo mu mugi wa Bruxelles mu Bubiligi yakiriya abantu ibihumbi 35.681 mu mwaka wa 2010, ku itari tariki ya 8 Kanama.
Undi mukino washoboraga kuzakuraho aka gahigo ni umukino ugomba guhuza aba bagabo bombi mu mugi wa Cape town mu gihugu cy’afurika y’epfo, aho byitezwe ko abagombaga kuwitabira bazagera ku bantu ibihumbi 50.000 mu mwaka utaha wa 2020.
Mu mikino 40 yahuje ibi bihangange ku isi Nadal niwe watsinze myinshi (26) mugihe Federer yatsinze we yatsinze 16.
Roger Federer w’imyaka 38 niwe ufite ibikombe byinshi (102) bifite agaciro ka miliyoni zisaga 126 z’amadorali y’amerika naho lNadal ukiri muto (32) yibitseho ibikombe 84 bifite agaciro ka miliyoni zisaga 115 z’amadorali y’amerika.
Hakorimana Christian