Kubera imyitwarire idahwitse,abayobozi batatu bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), birukanywe ku mirimo yabo.
Aba barimo n’uwari umuyobozi mukuru by’agateganyo hamwe n’abandi bayobozi ibyabo Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022.
Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyo kwirukana aba bayobozi, cyafashwe hashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo y’ 119.
Aba bayobozi birukanywe; ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RURA, Pealr Uwera wari umuyobozi ushinzwe imari ndetse na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’Ubutegetsi. (https://expo.aspe.org)
Nk’uko bigaragara muri iri tangazo aba bayobozi ntabundi buryo bwagaragajwe niba baba bari bukurikiranwe cyangwa se batarakurikiranwa.
Umuhoza Yves