Umuyobozi wa Sacco (Manager) ya Buruhukiro witwa Dusingizimana Moise yarashwe n’umusekirite witwa Ntakirutimana Bosco isasu ryo mu nda akoresheje imbunda yakoreshaga ku burinzi bw’iyo sacco, iyi Sacco iherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Buruhukiro, Akagari ka Rambya, Umudugudu wa Nkamba.
Amakuru yatanzwe n’umukozi w’uyu warashwe witwa NIRINGIYIMANA Olivier w’imyaka 33 ari nawe watabaje, aravuga ko Moise atashye ageze mu nzu, uyu musekirite yahise amurasa isasu rimwe munda.
Uyu warashwe kurubu yamaze kugezwa kukigo nderabuzima cya Buruhukiro aho ari gukurikiranwa n’abaganga. Polisi y’igihugu yahageze ikaba irimo gushakisha uwakoze icyaha aho yaba yihishe, gusa ntiharamenyekana icyaba cyateye uyu Ntakirutimana Bosco kurasa Moise umuyobozi we.
Uwineza Adeline