Umuyobozi mukuru w’abacanshuro ba Wagner Yevgeniy Prigozhin, ashobora gufatirwa ibyemezo bikakaye birimo no kuba yafungwa, kubera ibyaha ashinjwa birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burusiya.
Ibi byagaragaye ubwo ibiro by’iperereza mu Burusiya byatangazaga ko byatangiye gukurikirana umuyobozi w’abacancuro ba Wagner, Yevgeniy Prigozhin ku byaha birimo gukangurira abantu kujya mu mutwe witwaje intwaro no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Vladimir Putin.
ibikoresho bya Wagner
Prigozhin washinze umutwe w’abarwanyi wa Wagner ashinjwe ibi byaha, nyuma yo gutangaza byeruye ko ahanganye n’abasirikare bakuru b’u Burusiya, ndetse amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ahamagarira abantu kujya mu mutwe ayoboye bakarwanya Minisitiri w’ingabo Sergei Shoigu n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burusiya yashinje Prigozhin gushaka guhirika ubutegetsi, ariko ibitangazamakuru bigaragaza ko nta bimenyetso bifatika yatanze.
Prigozhin aheruka gushinja ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine kugaba igitero ku barwanyi ba Wagner hagapfamo benshi.
ibirindiro bya Wagner muri Ukraine byatewemo igisasu n’Uburusiya
Akanama gashinzwe kurwanya iterabwoba mu Burusiya kuri uyu wa Gatanu katangaje ko ibyo avuga ari ibihimbano, ahubwo ko ibikorwa byose binyuranya n’amategeko bigomba guhagarara.
Itangazo ryasohotse rigira riti “FSB yatangiye iperereza ku kirego cyo guhamagarira abantu kwinjira mu mutwe witwaje intwaro. Turasaba ko ibikorwa bidakurikije amategeko bihagarara mu buryo bwihuse.”
Yevgeniy Prigozhin ushobora kwisanga mu buroko
Umutwe wa Wagner wafashije u Burusiya kwigarurira umujyi wa Bakhmut waguyemo abarwanyi benshi barimo n’abari baravanywe muri gereza ngo barwane kugira ngo bazagororerwe imbabazi urugamba rurangiye.
Ibinyamakuru byo mu Burusiya byanditse ko Perezida Vladimir Putin yagejejweho raporo yerekeye Prigozhin avuga ko “ibyemezo byose bikenewe bigomba gufatwa.”
Ibyaha Prigozhin ashinjwa bimuhamye yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 12 na 20.