Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko umuyobozi wica uwo bahanganye cyangwa utumva ibintu kimwe nawe ntaho aba ataniye n’ikigwari.
Ibi Perezida Museveni yabitangarije mu muhango wo kwibuka Musenyeri Janani Luwum wishwe n’ubutegetsi bwa Idi Amin Dada mu mwaka 1977 azira kuvuga ibitagenda muri guverinoma yariho icyo gihe.
Mu ijambo Perezida Museveni yavugiye muri uwo muhango wabereye i Entebbe kuri uyu wa Kabiri, Museveni yibukije abari aho ko Musenyeri Janani Luwum atapfiriye ubusa, aho avuga ko we n’abagenzi be bari bagize ingabo za NRA bamuhoreye ubwo basubizaga ibintu byari byarazambwijwe mu buryo.
Yagize ati”Janani Luwum yarwaniraga ukuri, byari bigoye hagati ya 1977 kugeza 1986, kuko byari ibihe bidasanzwe.Idi Amin ntiyishe Musenyeri Luwum gusa, yanishe uwari umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga icyo gihe Benedict Kiwanuka, abo bose njye [Museveni] n’abo twari dufatanije twarabahoreye”
Museveni yashimangiye ko umuyobozi utinya uwo bahanganye bikagera aho amwica aba ari ikigwari. Yagize ati” Iyo wishe umuntu muhanganye uba uri ikigwari n’umunebwe kuko uba udashaka guhangana”
Musenyeri Janani Luwun wibukwa uyu munsi muri Uganda yavutse 1922 apfa kuwa 16 Gashyantare 1977 nyuma y’iminsi mike yari amaze afungiwe ahantu hatazwi na Guverinoma ya Idi Amin Dada.
Ildephonse Dusabe