Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yitabye Imana
Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Burasa rwamenyekanye uyu munsi mbere ya sasita aho byatangiye gucicikana mu nkoranyambaga ,ko yasizemo umwuka azize indwara ya Strocke,akaba yari amaze iminsi mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali aho yari amaze iminsi abazwe mu bwonko,akaba yasizemo umwuka uyu munsi.
Umunyamakuru Burasa azibukirwa kuki?
Umunyamakuru Burasa n’ikinyamakuru yashinze Rushyashya.net azibukwa nk’intwari mu banyamakuru kuko ariwe watinyutse kwandika inkuru za Politiki ndetse akajya mu rugamba rwo kunyomoza ibinyoma abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bagendaga baharabika uRwanda.
Burasa Jean Gualbert n’ikinymakuru Rushyashya yashinze yibasiwe n’ubutegetsi bwa Uganda kuko yasize ahagaragara bamwe mu bayobozi b’iki gihugu bateraga inkunga Umutwe wa RNC na FDLR,kugeza aho Leta ya Uganda ihagarika ikinyamakuru cye gusomerwa muri iki gihugu.
Imana imuhe iruhuko ridashyira.
Mwizerwa Ally