Umuyobozi w’Inteko ishima amategeko ya Uganda , Madane Anita Among avuga ko amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana ko bashaka kumwica.
Ibi Madame Among yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nzeri 2022, ubwo yari ayoboye inama y’abagize inteko ishinga amategeko.
Madame Among avuga ko hashize iminsi myinshi imodoka ye ikurikiranwa n’abantu atazi, ndetse ngo abo bantu bahora bamubwira ko bazamwica .
Ati:” Mfite Raporo, Nabiganirije bamwe mu bayobozi batavugarumwe n’ubutegetsi gusa namwe reka mbibabwire. Hari amakuru mfite ko hari abantu bashaka kumbona napfuye”
Abagize inteko ishinga amategeko, bakimara kumva ibyo umuyobozi wabo arimo gucamo bahise basaba Minisitiri w’Intebe Robinnah Nabbanja guhita atangiza iperereza kuri buri umwe wese ushaka kugirira nabi Madame Among.
Nabbanja yavuze ko Guverinoma yiteguye guhangana n’abo yise amadayimoni agamije guhungabanya umutekano w’abaturage ba Uganda.
Ati: “ Turakora uko dushoboye tuburizemo imigambi yayo madayimoni. Guverinoma yacu yubaha amategeko , kandi twishimira inzego z’umutekano z’igihugu cyacu zihora ziteguye guhangana n’ushaka guhungabanya umutekabo wacu”
Muri Uganda, abatavugarumwe n’ubutegetsi bamaze iminsi bavuga ko hari abantu bashimutwa bakaburirwa irengero, hagakekwa inzego z’umutekano z’igihugu.