Umuyobozi w’itorero wiyise umuhanuzi muri Amerika bamusanganye abagore barenga 20 muri bo harimo n’abataruzuza imyaka y’ubukure.
Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko, yitwa Samuel Rappylee Bateman we atangaza ko ubushake bw’Imana aribwo butuma akorana imibonano mpuzabitsina n’abagore be, nk’uko yabitangarije ikigo gishinzwe ubutasi muri Amerika FBI dukesha iyi nkuru.
Uyu mugabo kandi ashinjwa gucuruza abana batarageza ku myaka 18 muzindi Leta ngo bakoreshwe imibonano mpuza bitsina.
Samuel Bateman yahoze ari umwe mu bagize ishami ry’itorero ryitwa Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints (FLDS Church) , mbere y’uko arivamo agashinga ishami ryaryo , anabereye umuyobozi.
Nk’uko urwego rw’ubutasi rwo muri Amerika rubitangaza ngo Bateman yaterwaga inkunga y’amafaranga n’abagabo bamuyobotse bamuhaye abagore babo n’abana babo ngo babe abagore be.
Bamwe mu bagore be bashinjwa ubufatana cyaha, n’ubwo nabo ubwabo hari abavuga ko bashakanye nawe batarageza ku maka 18 kandi bakemeza ko ntaco babaye.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abakobwa icyenda bakuwe mu nzu ya Bateman n’ibiro bishinzwe abana muri leta ya Arizona, bashyirwa mu nzu rusange. Mu Ugushyingo ,umunani muri abo bakobwa batorotse inzu bari bashyizwemo.
Abategetsi bo muri Leta ya Washington mu burengerazuba bwa Amerika bakurikiranye abo bakobwa baza kuboneka mu modoka itwawe n’umwe mu bagore ba Bateman, nk’uko inyandiko y’inzego z’ubutasi ibigaragaza.
Aba bagore ba Samuel 3 muri bo bashinjwe icyaha cyo gushimuta ndetse n’ubufatana cyaha.
Uwineza Adeline