Muri FDLR,amacakubiri,kutubahana,guhangana no kwiremamo ibice ubu nibyo bihuzuye,nyuma y’urupfu rwa Gen.Secyugu wari ukuriye ibikorwa bya gisilikare na Gen.Calebu wari ukuriye urukiko rwa rukuru rwa Gisilikare.
Umunyarwanda yaciye umugani ati:amaraso arasama,amakuru agera kuri Rwandatribune.com,dukesha isoko y’amakuru yacu iri Tongo,aravuga ko muri FDLR hakomeje kuvugwamo umwuka muke wo kutunvikana mu buyobozi.
Nyuma y’urupfu rwa Gen Secyugu,buri mu ofisiye mukuru wo muri FDLR ubwoba ni bwose,ntawuzi niba bucya cyangwa buri bwire,uwo bahaye kuzamurwa mu ntera cyangwa guhindurirwa imirimo aba aziko ko ake karangiye,kubera ko benshi ariho bagiye bategerwa twavuga nka Ajida Niyoyo wari ukuriye FDLR muri Binza,watumweho ngo ahabwe amabwiriza akicirwa mu nzira,Gen Kalebu na Secyugu bose bagiye bategerwa mu nzira bakicwa bataragera ibukuru,
Bamwe mu ba Ofosiye bakuru barigushaka uburyo basohoka muri iki kibazo k’uburyo isaha n’isaha hashobora kuba isubiranamo kuri buri ruhande,andi makuru atugeraho aravuga ko bamwe mu ba Jenerali b’uyu mutwe barahiye bakirenga ko nta kabuza bagomba guhoreraGen.Secyugu na Gen.Karebu bishwe bazira ubusa,aha niho abantu bakomeje kwibaza niba umuzimu wa Nyakwigendera Secyugu utaba wazukurukiye FDLR.
Uyu mwuka muke wakomeje kurangwa muri uyu mutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’uRwanda kuva mu mwaka wa 2001 igihe ALIR yaje guhinduka FDLR,aho uyu mutwe wagiye uvugwamo itoneshwa,icyenewabo,irondakarere n’irondakoko kugeza ubwo mu mwaka wa 2016 havutse umutwe wa CNRD UBWIYUNGE,ugizwe n’abarwanyi bavuga ko bari barahejwe bo mugice cy’amajyepfo n’iburasirazuba bw’uRwanda.
Ubu rero ikigezweho n’uko abarwanyi bavuka mu cyahoze ari Byumba,Kibuye n’amajyepfo muri FDLR bitwa Inyenzi n’ibyitso benshi bakaba bakomeje gutotezwa,hakiyongeraho abahoze ari inkoramutima za nyakwigendera Gen.Mudacumura nabo batorohewe abo twavuga nka Gen Nzabanita Lucien uzwi nka Karume Andre,Gen Manzi Mutunzi n’abandi.
Igikomeye muri ibyo byose n’amakimbirane ahanganishije Gen Byiringiro Victor Perezida wa FDLR na Gen Omega Pacifique Komanda Mukuru w’inyeshyamba za FDLR/FOCA,aho Gen Omega yifuza ko uyu mukambwe yajya mu kiruhuko cy’izabukuru muri Uganda dore ko yari yubakiwe ihema mu nkambi ya Nakivale,ndetse Gen Omega akaba yifuza ko FDLR yayoborwa Henganze Cylire wahoze ari Burugumuestiri wa Komini Satinsyi ku Gisenyi akaba yaranahamwe n’ibyaha bya Jenoside.
Aya makimbirane amaze gufata indi ntera dore ko kugeza ubu Gen.Byiringiro agerageje gutumira inama kugirango bacoce ibyo bibazo ariko Komanda FOCA Gen Omega akaziburizamo,hakiyongeraho ko Col.Ruhinda we ukuriye wa mutwe udasanzwe CRAP atagishobora kuba yakwitabira na rimwe igikorwa kimuhuza na Gen Omega cyangwa Gen.Byiringiro kuko yikanga ko bamwica,ubu ibikorwa byose ndetse n’amabwiriza bikaba bikorerwa kuri telephone,ariko abakurikiranira hafi ibya FDLR bakaba bavuga ko uyu Col Ruhinda yamaze kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa ko ibyakora byose aba abaryarya.
Mwizerwa Ally
Bamarane nababwira iki
Ntibataha ngo babazwe icyaha basize bakoze banasabe imbabazi abo nabikoreye bakomeze bicane batanababariwe