Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko umwaka 2020 urangiye mu mibanire y’u Rwanda n’ibihugu bituranyi birimo Uganda n’u Burundi hakirimo utubazo, aho yijeje Abanyarwanda ko bagerageza gukora ibishoboka ngo utwo tubazo turimo turangire.
Mu ijambo yagezaga ku banyarwanda rigaragaza uko ishusho y’igihugu ihagaze mu mwaka 2020, Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bya Uganda , u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo.
Ku bijyanye n’umutekano muke uvugwa mu karere, perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagerageje gukorana n’ibindi bihugu mu Rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
Yagize ati:”Twafatanije n’ibihugu duturanye kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere. Inzira ni nziza, hari ibyagenzweho hari n’ibitararangira neza.”
Ku bijyanye n’imibanire y’u Rwanda n’ibihugu biruranye, Perezida Kagame yavuze ko , ku Burundi hakirimo akabazo, gusa avuga ko impande zombi ziri mu nzira nziza zo gukemura utwo tubazo mu gihe cya vuba.
Ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuzeko , bizageraho impande zombi zikumva ko bafite umutekano ari byiza kurusha uko bamwe bagerageza kuwubuza abandi.
Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwigutiye gukorana bya hafi n’ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi aho kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi ugeza aheza. Yagize ati”Twafatanije n’ubuyobozi bushya bwa DRC, kugeza ubu utubazo dusigayemo ni duke natwo tuzakemuka”
Perezida Kagame yijeje abanyarwanda ko ibibazo mu mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi aho bikigaragara bigiye gushyirwamo imbaraga bikemuke mu gihe cya vuba.
Perezida Paul Kagame yamenyesheje abanyarwanda ko muri Kamena 2021, u Rwanda rwiteguye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’icyongereza yiswe CHOGM. Ni inama yari iteganijwe uyu mwaka gusa iza gusubikwa biturutse ku cyorezo Covid-19.
Perezida Kagame yashoje ashimira abanyarwanda n’inshuzi z’u Rwanda ziba mu mahanga zatanze umusanzu mu kugoboka abaturage ubwo bari bugarijwe n’inzara muri Gahunda ya Guma Mu Rugo.
Nta mwanzi w’ibihe byose muri politiki, kumwe nuko nta nshuti ihoraho, uyu mubano umaze igihe urimo agatotsi ariko ubwo Hari icyizere ku mikoranire mishya na Tsisekedi… Ibintu bishobora kuzarangira neza.
Muri kamena, ubwo iyi mama ya CHOGM uzaba iterana, bisohoka ko haba Hari ibimaze guhabwa umurongo kugirango politiki y’imibanire nayo ikomeze gusubira.
Thanks @Rwandatribune kuri iyi nkuru uruhaye ishusho kuri politiki y’u Rwanda n’abaturanyi.