Umuhango wo kwambika umwa Charles III ikamba wabaye kuri uyu wa 06 Gicurasi ,imbaga nyamwinshi yari yabicyereye ndetse n’abadashyigikiye uyu mwami batangira imyigaragambyo ariko yahise irangira.
Uyu muhango wari urimo udushya twinshi kuko mu myaka 70 yose uyu muhango aribwo wongeye kuba mugihe byatangiye mu 1066.
Ni umuhango wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu w’u Rwanda hamwe n’umufasha we Madame Jeannette Kagame wari yanitabiriye inama ya Commonwealth.
Amakamba yashyizwe ku mutwe w’Umwami Charles III n’uw’Umwamikazi Camilla mu rusengero rwa Westminster Abbey, mu birori by’iyimikwa byaranzwemo umuziki n’imigenzo byitabiriwe n’abantu bagera ku 2,200.
Mbere yaho, nubwo hagwaga imvura, imbaga y’abantu bari bateraniye ku mpande y’inzira yanyuzemo umutambagiro, benshi baharaye.
Abasirikare babarirwa mu bihumbi bari mu murwa mukuru London aho bitabiriye uyu muhango, ndetse hari ibikorwa bigari byo gucunga umutekano.
Abakuru ba za leta bagera ku 100 bitabiriye uyu muhango, wamaze amasaha hafi abiri.
Urutonde rw’abatumiwe ruriho n’Igikomangoma Harry wa Sussex, wahageze ku wa gatanu mu ndege isanzwe itwara abagenzi ikora ingendo z’ubucuruzi, avuye muri Amerika.
Bubaye ubwa mbere kuva Igikomangoma Harry yatangaza igitabo ku buzima bwe abonywe mu ruhame ari kumwe n’umuvandimwe we, Igikomangoma William wa Wales.
Byibazwa ko Igikomangoma Harry ashobora gufata indege agasubira muri Amerika nyuma y’amasaha make uyu muhango urangiye, kwifatanya n’umugore we Meghan, umuhungu wabo Archie araba yizihiza isabukuru y’imyaka ine y’amavuko kuri uyu munsi.
Charles yabaye Umwami w’Ubwongereza n’ibindi bihugu 14 ku isi bizwi nka ‘realms’ muri Nzeri mu 2022, nyuma yuko nyina Elizabeth atanze, yari amaze imyaka 70 ku ngoma.
Hashize amezi hakorwa imyiteguro myinshi y’ibi birori by’iyimikwa byabereye mu rusengero rwa Westminster Abbey ku nshuro ya 40 kuva mu mwaka wa 1066.
Ku isi,hali Abami n’Abamikazi bagera kuli 43.Afrika ifitemo batatu.Ariko tujye twibuka ko Umwami w’abami ari umwe.Uwo ni Yesu.Nkuko bible ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Niwe uzahindura isi paradizo.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka ubwo bwami bw’imana,aho kwibeshya ko ubwami bw’abantu bwakuraho ibibazo isi ifite.Byarabananiye.