Umwami Ntare uyobora Teritwari ya Kalehe yafatiye imyanzuro ikomeye umujyi wa Goma na Bukavu, abuza ibiribwa by’imyumbati bifatwa nk’ibiribwa by’ibanze, muri iyi mijyi byaturukaga muri iyi Teritwari kongera gusohoka ngo bijye kuri aya masoko yo muri iyi mijyi ibona ibi biribwa ari uko biturutse muri iyi Teritwari.
Mu gushimangira uyu mwanzuro uyu mwami yavuze ko igiciro cy’ifu y’imyumbati yaguraga 1000 cyangwa se 1500, kigomba kuzamuka kikajya kigura amafaranga 3000 y’amanye congo .ibi ngo yabikoze kugira ngo abaturage be batazicwa n’inzara.
Ikiribwa cy’imyumbati n’ibiyikomokaho ni bimwe mubyari bitunze abaturage bo muri iyi mijyi cyane cyane umujyi wa Goma, bivuze ko iyi myanzuro ikakaye ifatiwe iyi mijyi ishobora kugira ingaruka zikomeye cyane kubaturage bayituyemo.
Ibi bibaye mugihe ibiribwa byavaga I masisi biza I Goma bitakiri kuza neza kubera ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa muri aka gace no munzira zikavamo zerekeza mu mujyi wa Goma.
Ibi kandi bivuze ko niba iyi myanzuro y’uyu mwami ishyizwe mubikorwa aba baturage bazajya bajya guhaha ibiribwa n’indege kuko ahandi bajya kubikura ari kure rwose.
Izi ngaruka kandi zarushaho kuba mbi igihe umubano w’igihugu cya Congo n’u Rwanda wakomeza kugenda nabi kuko ibindi biribwa byinshi bitunga abantu bo muri iriya mijyi yavuzwe harugura bikomoka mu Rwanda.
Umuhoza Yves