Lionel Messi yageneye abafana be ubutumwa ababwira ko afite inyota yo gutangira imyitozo no gukinira ikipe ye nshya ya Inter Miami.
Mu birori byo kumwerekana byabaye bitinze bitewe n’imvuranyishi yabanje kugwa ku kibuga cy’iyi kipe ye nshya yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amereka.
Ku wa 16 Nyakanga 2023 ku kibuga DRV PNK stadium Inter Miami byari ibirori byo kwerekana umukinnyi mushya ukomoka muri Argentine ariwe Lionel Mesi wajyiye muri iyi kipe avuye muri paris Saint Germain yo mu Bufaransa.
Mu gihe ikirori cyo kwakira uyu mukinnyi cyarenze ho amasaha 2 yose kubera impamvu yimvura myinshi cyane yaguye kuriki kibuga, Abafana bari babukereye ndetse bananyagirirwa muri stade. Imvura ihise, umwami wa ruhago Lionel Messi yinjiraga , hahita haturitswa ibishashi by’umuriro mukirere.
Usibye uyu mukinnyi yakiriwe n’abafana, yanakiriwe n’umunyabigwi mu mupira wa w’amaguru, Devid Beckham ndetse anamuha ikaze m’u ikipe abereye umuyobozi.
Mu ijambo yagejeje kuba baje ku mwakira Lionel Messi yagize ati ‘ mbere ya byose mbanje gushimira abantu bose b’i Miami ku bwo kutwakira neza mutwereka urukundo. Ndishimye cyane kuba ndihano ndetse nkaba ndi kumwe namwe.”
Yakomeje agira ati:”’Ndashimira Devid Beckham, ndashaka gutangira imyitozo no kurushanwa ndashaka gutsinda, kugirango ikipe ikomeze gutera imbere Nishimiye cyane kuba narahisemo uyu mujyi ndi kumwe n’umuryango wanjye , sinshidikanya ko tugiye kugira ibihe byiza ndabashimira cyane kuri uyu munsi.”
Lionel Mess wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ya Inter Miami, muri ibi birori yari yazanye n’umugore we Antonella Rocuzzo n’abana be 3 aribo Thiago ufite imyaka 10 yamavuko ,Mateo ufite imyaka 7 ndetse na Ciro ufite imyaka 5 ya mavuko.
Jessica Umutesi
Rwandatribune.com