Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wo mu gihugu cya Uganda uherutse gusoza ibizamini bya leta mu mashuri abanza yiyahuye nyuma yo gutukwa na bagenzi be bamuziza gutsindwa.
Uyu mwana wigaga ku kigo cy’abayisilamu cya Bwikya mu mujyi wa Hoima wo mu burengerazuba bwa Uganda yakoze ikizamini cya Leta umwaka ushize ariko amanota asohotse agaragaza ko yatsinzwe cyane bituma ababyeyi be bamwibasira.
Abaturanyi b’uyu mwana witwaga Daphine Kimuli nibo babwiye polisi ko uyu mwana amaze iminsi 3 atagaragara mu rugo nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini cya Uganda (UNEB) gitangaje amanota kuwa 16 Nyakanga 2021 bagasanga yagize 25.
Umuryango we waramushatse cyane uramubura ariko nyuma yaje kubonwa n’umuturanyi mu murima w’imbuto wari hafi aho yiyahuye kuwa 21 Nyakanga 2021.
Polisi ya Uganda yahise yohereza abapolisi bo gukora iperereza ku rupfu rwe,bafotora umurambo we ndetse bajya kuwukorera isuzuma.
Icyakora uwitwa Hakiza wavumbuye umurambo umurambo wa Kimuli,yavuze ko yasize urwandiko rwemeza ko yiyahuye kubera ko abantu benshi bamututse ko ari umuswa kubera gutsindwa ikizamini cya leta.
Yagize ati “Yemeje ko hari abantu benshi bamututse bamuziza ko yatsinzwe ikizamini cya leta.”
Polisi yavuze ko abantu badakwiriye kwibasira abana kuko batsinzwe ibizamini kuko n’uyu ngo yavuze ko yahisemo kwiyahura kugira ngo aruhuke.