Prof George Wajackoyah , umwe mu bahataniye kuyobora Kenya mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye uyu munsi, yamaze igihe kinini mu cyumba cy’itora ategereje ko ihuzanzira (Connection) zari zitarimo gukora neza.
NTV yatangaje ko Prof Wajackoyah yari yabukereye mu mupira w’umweru wanditseho ijambo”Cannabis” arirwo rumogi, ateze n’igitambaro mu mutwe ibi bizwi nka Bandana ibintu biusanzwe bvitamenyerewe ku bahatanira kuyobora igihugu. Wajackoyah yagombaga gutorera ku ishuri ribanza rya Indagalasia riri mu ntara ya Kakamega.
Prof Wajackoyah afatwa nka nimero ya Gatatu mu bahabwa amahirwe yo kuyobora Kenya, nyuma ya Raila Odinga na William Ruto. Azwiho kuba yariyamamaje avuga ko agiye guteza imbere ihingwa n’ikoreshwa ry’urumogi, ingingo yatumye abenshi mu rubyiruko rumuyoboka ku bwinshi.