Eve Bazaiba Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ibidukikije muri DRC, yahawe urwamenyo, nyuma yo kuzamura ikibazo cya M23 kandi bari munama yari igamije kwiga ku kibazo cyo kubungabunga ibidukikije hakoreshwa imbaraga z’ibikomoka ku matungo .
Ni inama yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye(ONU), iri kubera mu mujyi wa Qebec muri Canada, yatangiye kuwa 7 Ukuboza 2022 aho bitegenyijwe ko izarangira ejo kuwa 19 Ukuboza 2022.
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2022, Minisitiri Eve Bazaiba yatunguye benshi ubwo yari ategerejweho gutanga inama ku birebana no kubungabunga ibidukikije ,ariko we agahita azamura ikibazo cy’umutwe wa M23.
Ubwo yahabwa ijambo, Minisitiri Bazaiba yatangaje ko DRC idashobora gusinyana n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye agamije gukoresha imbaraga zikomoka k’umatungo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikike kuko rufasha umutwe wa M23.
Yakomeje avuga ko igihugu cye cya DRC, kiza mu bihugu byambere ku Isi mu bijyanye n’ibidukikije ,ariko muri iyi minsi, umutwe wa M23 ushigikiwe n’u Rwanda uri kubyonona ndetse ko gahunda zigamije kubibungabunga zahagaze.
Yagize ati:”DRC irashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, bikaba byaratumye gahunda zigamije kubungabunga ibidukikije mu Burasirazuba bwa DRC zidakorwa nk’uko bisanzwe. Ntabwo dushobora gukomeza kugirana amasezerano yo kubungabunga ibidukikije n’igihugu cyaje kubyangiza mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.
Kugirango ibi bigerweho ,n’uko imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko M23 mwadufasha kuyirwanya tukayirandura, kuko igihugu cyacu gifite umwanya wimbere mu kugira ibikorwa bishingiye ku bidukikije kandi bifasha isi yose muri rusange.”
Minisitiri Bazaiba,yakomeje anenga imiryango mpuzamahanga kuba ikomeje guceceka ntacyo ikora ngo yamagane umutwe wa M23.
Abakurikiye amagabo ya Minsitiri Eve Bazaiba, bamuhaye inkwenene bamubwira ko kuzamura ikibazo cya M23 mu nama igamije kwiga k’uburyo ibidukikijye bya bubungwabungwa, bihabanye n’intego yiyo nama ndetse ko iki atari cyo gihe kiza cyo kuzamura ibyo bibazo by’umutekano.
Hari n’abasanga bimaze kuba umuco w’Abayobozi ba DRC, kuko aho bagiye hose mu nama zitandukanye ku Isi, badashobora kurangiza kuvuga ijambo bagenewe, batazavuzemo Umutwe wa M23 bawuhuza n’u Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com