Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwari ukuriye RIB ku rwego rw’umujyi wa Kigali rumukurikiranyeho kwakira no kwaka indonke.
RIB ivuga ko Kabayiza Ntabwoba Patrick yari umuyobozi w’uru mu mujyi wa Kigali ukurikirana ibikorwa byose by’iperereza mu gutahura no gukumira ibyaha. Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO).
RIB ivuga ko Kabayiza yatawe muri yombi kuwa 27 Nzeri 2022. Impuguke bugenzacyaha zivuga ko gufata umuntu ariko bigatinda gutangazwa akenshi biterwa no kwanga ko abandi bavugwa muri iyo dosiye babimenya kandi bagishakishwa, bakaba bacika ubutabera cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.
Hari amakuru avuga ko icyaha uyu mugabo akurikiranyweho gifitanye isano na Dosiye yari iri gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihug rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira yabwiye itangazamakuru ko kuba umukozi wabo ku rwego rw’Intara yafashwe bigomba guhumuriza Abanyarwanda ko nta muntu n’umwe uru rwego rutakurikirana igihe cyose yaba yishe amategeko.
Ati: “ Ubutumwa Urwego rutanga ni uko umuntu wese wica amategeko n’ubwo yaba umukozi wacu, azafatwa akagezwa mu butabera. Abantu bagomba kumenya amategeko kandi bakayakurikiza.”
Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke bihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Ubihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, hakoreshejwe uburinganya, cyo gihanwa n’ingingo ya 174 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000 .
Ibi byerekana ko n’abantu benshi barwanya ibyaha nabo babikora kandi ku bwinshi.Bisobanura ko twebwe abantu tudashobora kwiyobora neza.Byarananiranye.Igisubizo ni ikihe?Nubwo benshi batabizi,Daniel 2:44 havuga ko ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Bible yerekana neza ko buzaba buyobowe na Yezu afatanyije n’abantu bake bazajya mu ijuru.Bazahindura isi paradizo,ibibazo byose biveho burundu,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.
Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu Rwanda,mu mwaka wa 2021,abaturage 23%,nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani igice cya 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa Ruswa.