Ku wa kabiri, Benjamin Kisokeranio, umwe mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda witwa ADF, yafatiwe mu majyepfo ya Kivu.
Aya makuru yatanzwe kuva ku wa gatatu n’ingabo za Uganda,gusa yaje kwemezwa kuri uyu wa gatanu na FARDC. Nk’uko amakuru menshi abivuga, uyu murwanyi yari ashinzwe amasomo, imari n’ibikoresho.
Nk’uko byatangajwe na Major Dieudonné Kasereka, umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, ngo yafatiwe muri Uvira, ku mupaka wa Kavinvira. Yagenderaga ku ndangamuntu hamwe na pasiporo y’impimbano,ku izina rya Kasereka Kilalo Jimmy.
Dieudonné Kasereka yatangaje ko “ariwe watwaraga ibisasu by’ibikorano birimo kwangiza umujyi wa Beni.”
Benjamin Kisokeranio, yabaye umukuru w’iperereza rya ADF kugeza mu 2019 kandi yari yegereye cyane uwahoze ayoboye uwo mutwe, Jamil Mukulu. Yafashwe kuwa kabiri.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Ronald Kakurungu, yavuze ko Kisokeranio yafatiwe hafi y’umupaka n’Uburundi kandi ko ubu ari mu maboko y’igisirikare cya Congo. Kubwa Uganda, Kisokeranio yari ashinzwe iperereza, gucunga amafaranga n’ibikoresho bya ADF.
Umutwe wa ADF ushinjwa urupfu rw’ibihumbi by’abaturage mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hamwe n’ibitero by’amabombe biheruka muri Uganda.
Uwineza Adeline