Byiringiro Gasana Idriss wari umuvugizi w’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) ryashinzwe na Dr. Christophe Kayumba kuri uyu wa 12 Gicurasi yatangaje ko atakiri umuyoboke n’umuvugizi w’iri shyaka yaia amazemo ibyumweru 3 gusa.
Abinyujije mu yanditse ku rubuga rwa Twitter, Byiringiro yamenyesheje Abanyarwanda ko atakiri n’umunyamuryango w’iri shyaka, akaba yafashe iki cyemezo kugira ngo akurikirane imirimo ijyanye n’umwuga we.
Yagize ati: “Bavandimwe Banyarwanda, ndabamenyesha ko namenyesheje ubuyobozi bw’ishyaka RPD ko nsezeye k’umwanya w’umuvugizi ndetse n’umunyamuryango waryo. Ikinteye gusezera ni ukugirango mbashe kwita kuyindi mirimo ijyanye n’umwuga wanjye. Ndifuriza RPD ishya n’ihirwe, Murakoze.”
Tariki ya 21 Mata 2021 ni bwo RPD yatangaje ko Byiringiro yatorewe kuba Umuvugizi wayo. Nyuma yo gusezera, iri shyaka ryamwifurije amahirwe mu byo agiyemo, ariko rica amarenga ko gusezera yaba yabitewe n’imiterere y’urubuga rwa politiki.
Iri shyaka ryamusubije riti: “Bwana Idriss G Byiringiro, icyemezo cyawe turacyubaha kandi kirumvikana kubera imiterere y’urubuga rwa politiki. Turagushimira uruhari wagize mw’iterambere ry’Umuryango wacu muri ibi bihe bya politiki bitoroshye. Tukwifurije ibyiza gusa mu kazi kawe.”