Colonel Mugeni wari Komanda wungirije w’umujyi wa Bukavu yasanzwe mu cyumba cya Hoteli yashize mo umwuka nyuma yo kwinjiranamo n’indaya bikavugwa ko yanyoye imiti ashaka kwemeza uyu mugore bari bagiye guhuza urugwiro.
Uyu mu Coloneli bivugwa ko yaba yazize imiti yanyoye ubwo yari agiye k’urugamba rwo kwikiranura n’umubiri hamwe n’uyu mugore ngo yari asanzwe yungirije Komanda w’umujyi.
Inzego zishinzwe iperereza ziracyari gukurikirana ngo barebe neza niba koko uyu mupolisi yaba yivuganywe n’imiti bavuga ko yanyoye cyangwa se yazize uyu mugore bari kumwe.
Aka kaga kagwiriye uyu mujyi mugihe n’ubundi bari kurugamba rukomeye rwo guhora mu myigaragambyo ngo bari kwamagana ingabo za EAC ndetse n’iza MONUSCO bashinja kudafata iya mbere ngo barase inyeshyamba za M23.
Ibi kandi byabaye mugihe abasirikare b’iki gihugu cya DRC k’urundi ruhande bari bari kurasana n’ingabo z’u Rwanda, ubwo murukerera bakozanyagaho.
Uyu mupolisi yashyize akadomo k’urugamba rwe mugihe bagenzi be abatabye mu nama , kuko abasize mu mazi abira bonyine.