Mu kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagiranye na Radio BBC kubyerekeranye n’umutekano,w’igihugu cye n’u Rwanda, yasobanuye ko u Rwanda rubarimo umwenda, ariko wenda kurangira, hanyuma umutekano ukagenda neza biruseho.
kuburyo atatinya kuvuga ko ibihugu byombi biri kugenda bigirana umubano mwiza.
Uyu mu kuru w’igihugu yagaragaje ko uyu mwenda watangiye muri 2015 ubwo bamwe mubakekwaho gushaka guhirika kubutegetsi uwayoboraga iki gihugu Perezida Pierre Nkurunziza byabapfana bagahita bahungira mu Rwanda.
Kuva ikigihe umubano w’ibihugu byombi wahise uzamo agatotsi kuburyo n’imipaka yafunzwe, imigenderanire irahagarara burundu.
Cyakora kuva muri 2020 ubwo Perezida Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi bw’iki gihugu, ibihugu byombi byagerageje kuzahura umubano kuburyo bushimishije ndetse bagera n’aho bafungura imipaka y’ibihugu byombi.
Nubwo bimeze gutyo ariko Leta y’u Burundi yo iracyasaba Leta y’u Rwanda kurekura aba bantu bayihungiyeho kugirango bajye kuryozwa ibyo bakoze, bityo umubano w’ibihugu byombi urusheho kugenda neza.
Icyakora umukuru w’igihugu cy’Uburundi agaragaza ko ibi bibazo hari umurongo babihaye, ndetse atangaza ko yizeye ko biri mu nzira yo gukemuka.
Yemeje ko aba bantu bagomba gushyikirizwa inkiko hanyuma amakosa bakoze bakayahanirwa.