Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Inteko rusange y’ibihugu 123 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC yateraniye I New York muri Amerika yemeje Umwongereza Karim Khan ko ariwe ugiye gusimbura Fatou Bensouda ku mwanya w’umuyobozi wa ICC guhera muri Kamena 2021.
Khan yatsinze ku bwiganze bw’ amajwi y’abatora abandi bakandida batatu bari bahanganiye uyu mwanya barimo n’Umugandekazi Susan Okalany.
Karim Khan yari asanzwe ari umunyamategeko(Ukora akazi ko kunganira ababurana) mu Bwongereza. Khan Karim azwi cyane mu kuba yarayoboye itsinda ry’iperereza ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurgenza ibyaha bikorwa na Leta ya ki Islam muri Iraki.
Uretse kuba amaze imyaka 27 akora mu by’amategeko ,Khan yanabaye n’umujyanama w’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth mu by’amategeko, yakoreye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha hafi ya zose mu nshingano z’ubushinjacyaha, ubwunganizi ndetse anaba uwunganira abahohotewe. Muri ICC Khan azwiho kuba uwitangiye kuburanira ababuranyi bakomoka muri Afurika, mu bihugu bya Kenya, Sudani na Libiya.
Biteganijwe ko Khan Karim azatangira imirimo ye mishya mu kwezi kwa Kamena 2021.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaba ICC rufite ibihugu binyamuryango 123, naho ikicaro cyarwo kiba La Haye mu Buholandi, rwatangiye akazi mu myaka hafi 20 ishize, rukemura imanza ziganjemo iz’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, itsembabwoko n’ibyaha by’ubugizi bwa nabi.
(Xanax)