Mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022 i Nairobi muri Kenya hateganyijwe inama igomba guhuza Guverinoma ya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo n’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru ndetse Ituri. Gusa ibi biganiro ntibyatumiwemo M23.
Nkuko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wabyiyemeje, ibiganiro by’iyi mitwe bigomba gukomereza i Nairobi, iyi mitwe hamwe na Leta y’Igihugu cyabo bagomba gusasa inzobe kugira ngo barebere hamwe icyagarura amahoro muri kariya gace.
Muri iki kiganiro kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, Guverinoma ya Congo ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, wagiye ayoboye itsinda ryoherejwe n’iyi Guverinoma.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Nailobi ibitangaza, muri iki gihugu hamaze kugera Perezida uyoboye EAC muri iyi minsi, akaba na Perezida w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimye, ndetse n’intumwa nyinshi z’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane CODECO ndetse n’abayoboke ba Patriotique for Peace (FPP).
Mu cyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati y’Abanye congo i Nairobi, cyarangiye ku wa 27 Mata, imitwe yitwaje intwaro igera kuri makumyabiri niyo yitabiriye. Bose bafashe ijambo kugira ngo basobanurire intumwa za guverinoma ya Congo intego zabo n’ibyo bifuza.
Muri Gicurasi umwaka ushize, mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro, intumwa za Congo na Kenya zombi zagiye i Goma, Beni, Bukavu na Bunia kugira ngo zongere kugirana inama n’abayobozi b’abaturage bo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo ndetse na Ituri.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM
Ntamutekano waboneka mudahaye support M23 ngo yicungire umutekano inacyure impunzi byagaragaye ko ariwo mutwe ukomeye iyo mitwe yindi ni udukingirizo twa gouvernement ya RDC mudahaye agaciro M23 ibyo biganiro byose mukora ntacyo bizageraho
None se ko M23 ariyo bavuga ko arikibazo iyomitwe yindi baravuganiki?