Amazu agera ku bihumbi 2 yatwawe n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi n’umuyaga mwinshi wiswe Christoph ndetse n’urubura rwinshi rukomeje kugwa muri iki gihugu.
Polisi y’iki gihugu ifatanyije n’abashinzwe ubutabazi barimo kugenda bashakisha abatwawe n’amazi ndetse bafasha abantu kuva mu modoka zagiye zitwarwa n’amazi zigahirima.
Ikigo cy’igihugu kita kubidukikije mu bwongereza cyaburiye abantu ko bagomba kwitegura indi myuzure ikomeye mu cyumweru kigiye kuza. Bitewe n’imvura nyinshi irimo umuyaga ukabije, imigezi igenda yuzura igatangira gutemba bigatuma iteza umyuzure muri Manchester.
Abaturage benshi babwiwe kuva mu ngo zabo bitewe n’uko hari ubwoba bwinshi bwo kuza guhura n’umwuzure mwinshi urenze uwo babonye.
Igihugu cy’ubwongereza muri iki gihe cyinibasiwe cyane n’icyorezo cya corona virusi cyafashe indi ntera, kiri mu bibazo bitoroshye aho kuri ubu kigomba kurwana n’ibibazo bibiri bikomeye cyane. Hari ikibazo cy’ubwandu buri kuzamuka ku kigero cyo hejuru ndetse n’imfu z’abazira covid- 19 zazamutse cyane. Hakiyongeraho n’iki cy’imyuzure yibasiye abantu bakaba bairi guhunga ingo zabo bitewe n’uko nta mutekano uhari.