Umuryango w’Abibumbye wasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukurikirana Abanye-Congo bakoreye urugomo MONUSCO mu myigaragambyo imaze iminsi iba.
Farhan Haq, Umuvugizi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko uyu muyobozi wa UN yababajwe cyane n’ibyakozwe n’Abanye-Congo bamagana MONUSCO.
Muri iri tangazo rya Farhan Haq avuga ku byatangajwe na Guterres, yagize ati “Yasabye ko igitero icyo ari cyose kibasira abari mu butumwa UN bwo kugarura amahoro, bigomba gufatswa nk’ibyaha by’intambara kandi asaba ubuyobozi bwa Congo gukora iperereza kuri ibi bibazo kandi ababikoze bose bakajyanwa mu butabera.”
Ibikorwa byo kwamagana MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangiye mu cyumweru gishize ariko bifata indi sura kuva mu ntangiro z’iki cyumweru.
Bamwe mu bigaragambya mu mujyi wa Goma n’uwa Butembo, bigabije ibiro bya MONUSCO barabimena babyinjiramo ubundi basahura abakozi bari mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Umuyobozi wa Polisi muri Butembo, Colonel Paul Ngoma yavuze ko abo mu nzego z’umutekano ba MONUSCO batatu basize ubuzima muri ibi bikorwa, barimo Abahindi babiri n’Umunya-Maroc umwe.
Guverinoma ya Congo, yatangaje ko kugeza ubu abamaze kugwa muri ibi bikorwa ari 15 mu gihe abamaze gukomerekeramo bagera muri 60.
RADIOTV10