Kamanzi Ernest wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye ku mpamvu ze bwite, nyuma y’abandi babiri na bo baherutse kwegura ku mwanya w’Ubudepite.
Uyu Kamanzi Ernest weguye, yari ahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.
Amakuru y’iyegura rye, yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 ko Kamanzi Ernest yanditse asezera ku mwanya w’Umudepite.
Kamanzi abaye Umudepite wa gatatu weguye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’ukwezi kumwe n’igice.
Uwabanje kwegura mu minsi micye ishize, ni Mbonimana Gamariel wavuzweho ubusinzi ndetse akanagarukwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Nyuma yuko Mbonimana Gamariel yeguye tariki 14 Ugushyingo 2022, nyuma y’icyumweru kimwe gusa undi Mudepite witwa Jean Pierre Celestin Habiyaremye na we yasezeye ku mwanya w’Ubudepite.
RWANDATRIBUNE.COM
wagira ngo ntibazi icyabajyanye mu Nteko, ubwo se iyo uhagariye rubanda, ukeguzwa no gusinda ubwo koko hari icyizere uwo uhagarariye yakugira, ngo uzamuvugira yewee ni bibazo peee. bajye babanza babakorere vetting mbere yo kujya muri parliament