Undi Munyarwanda Eugène Rwamucyo, yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Uyu mugabo byatangajwe ko agiye kugezwa mu rukiko aho azaburanishirizwa muri ‘Cour d’Assises’. icyakora n’ubwo bimeze gutyo itariki cyangwa umunsi urubanza ruzaberaho ntibiratangazwa.
Rwamucyo w’imyaka 63 yahoze ari umuganga mu bitaro bya Maubeuge, hari hashize igihe kinini hategerejwe ko agezwa mu butabera. Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kutaburanishwa, bisobanuye ko ‘nta mahirwe agifite yo guhungira ubutabera ku butaka bw’u Bufaransa’.
Rwamucyo yavukiye mu cyahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri, yari umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyitwaga Centre Universitaire de Santé Publique de Butare (CUSP), ashinjwa kuba yari ku isonga mu bateguye Jenoside mu Mujyi wa Butare.
Ku wa 02 Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu rumaze kumuhamya ibyaha byo gushinga imitwe y’abicanyi yashishikarizaga ikorwa rya Jenoside, gutanga ibikoresho by’ubwicanyi, gufata bugwate abagore n’abakobwa b’abatutsikazi, kubara no kumenya abishwe.
Rwamucyo ageze mu Bufaransa yahawe akazi mu bitaro bya Kaminuza bya Lille nyuma akorera ibitaro bya Maubeuge, ahagarikwa mu Ukwakira 2009, ibyo bitaro bimaze kumenya ko ashakishwa kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 26 Gicurasi 2010 yafashwe na Polisi Mpuzamahanga hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, afatirwa mu irimbi rya Sannois aho yari mu ishyingurwa rya Jean Bosco Barayagwiza waguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Benin.
Rwamucyo yafunzwe amezi ane gusa, arekurwa ku wa 15 Nzeri 2010, Urukiko rw’Ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwanga kumwohereza mu Rwanda, ariko rwemeza ko agomba gukurikiranwa mu Bufaransa adafunzwe.
Uyu mugabo ni umwe mubashinjwa kuba inkomoko y’imbaga nyamwinshi yaburiye ubuzima mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda I Butare.
Uwineza Adeline