Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Kiliziya Gatolika ku Isi kuri uyu wa 07 Gicurasi 2022 , yavugaga ku myanzuro itandukanye ,yagaragaje Prof Jean Paul Niyigena nk’umwe mu bajyanama ba Papa Francis mu mu bijyanye n’uburezi.
Iyi nyandiko irimo imyanzuro irimo ishyirwaho ry’abasenyeri batandukanye bo mubihugu bitandukanye,hazamo n’ingingo ijyanye no gushyiraho abajyanama ba Kiliziya Gatolika mubijyanye n’uburezi.yashyize k’urutonde rw’aba bajyanama , umwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatorewe kuba umwe mu bajyanama ba Papa mu by’uburezi.”
Iyi nyandiko Igaragaza ko Papa Francis “yashyizeho abapadiri nk’abajyanama mu bijyanye n’uburezi gatolika,” barimo n’umulayiki Prof Jean-Paul Niyigena usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.”
Ni urutonde ruriho abantu 19 bigisha muri kaminuza zo mu bihugu bitandukanye, benshi banafite Impamyabumenyi z’Ikirenga.
Abandi barimo Matthias Ambros wigisha mu Ishami ry’Amategeko ya Kiliziya muri Pontifical Gregorian University i Roma, Philippe Vallin wigisha muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa n’abandi benshi.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagaragaje ko yashimishijwe n’izi nshingano zahawe umwe mu bayoboke bayo.
Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije ku rwego mpuzamahanga, zimwe mu ntambwe zikomeye zatewe harimo ko muri Kamena 2019 u Rwanda rwabonye Cardinal wa mbere, Antoine Kambanda.
Umuhoza Yves