Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwagize umunsi mubi kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 aho uwamamaye nka Yanga mu gusobanura Film mu Kinyarwanda, yitabye Imana nyuma ya Yvan Buravan na we watabarutse.
Inkuru y’urupfu rwa Yanga, yamenyekanye mu masaga ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu, bitangajwe n’abo mu muryango we.
Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga, umwe mu batangije uburyo bwo gusobanura film mu Kinyarwanda, yitabiye Imana muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.
Junior Giti uzwi na we mu gusobanura film mu Kinyarwanda akaba umuvandimwe wa Yanga, yatangaje iyi nkuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye. Kuri njye wambereye Papa.”
Inkuru y’urupfu rwa Yanga imenyekanye mu gihe Abanyarwanda bari bakiri mu gahinda k’urupfu rwa Yvan Buravan wapfuye mu rukerero rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama azize kanseri.
RWANDATRIBUNE.COM