Ku munsi wejo tariki ya 29 Werurwe 2023,Seka wa Nkaba umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa ADF , yiciwe mu burasirazuba bwa DRC mu gikorwa gihuriweho n’igangabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’iza Uganda UPDF mu kiswe”Operasiyo Shuja” .
Seka wa Nkaba ufite ubwenegihugu bwa Uganda , yiciwe mu kibaya cya Mwalika Segiteri ya Rwenzori Localite ya Karuhamba hafi y’umugezi wa Semuliki i Beni ,nyuma y’igitero gikomeye izi nyeshyamba zagabweho bikarangira ahasize ubuzima .
Seka wa Nkaba, yari nimero ya Kane mu bayobozi bakuru ba ADF akaba yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gutoza abarwanyi b’uyu mutwe ndese urupfu rwe, rukaba ruje rukukira urwuwo yari yungirije witwa Fezza Bilaro wari nimero ya gatatu mu buyobozi bukuru bw’umutwe wa ADF, wishwe kuwa 11 Werurwe 2023 n’ingabo za FARDC zifatanyje na UPDF mu gace ka Mwali ho muri Beni .
Kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, Lt Col Mak Hazukay umuvugizi w’ibikorwa bihuriweho na FARDC na UPDF mu kiswe”Operasiyo Shuja” yemeje iby’iyi nkuru, avuga ko “Seka wa Nkaba umwe mu bayobozi bakomeye ba ADF ,yiciwe mu gitero izi nyeshyamba zagabweho n’ingabo zihuriweho(FARDC na UPDF) mu gace ka Beni ndetse ko kuwa 25 Werurwe 2023 hari abandi bayobozi babiri ba ADF bishwe.”
Yakomeje avuga ko Ingabo za FARDC na UPDF ,zikomeje gushyira hamwe no gukaza umurego mu rwego rwo gushakira umutekano abatuye muri turiya duce no gusaba abo baturage gukaza amarondo botsa igitutu izo nyeshyamba .
Lt Col Mak ,yongeyeho ko ingabo za UPDF na FARDC ziri mu gikorwa gihuriweho kigamije guhashya ADF , zigomba kongera ubufatanye n’abaturage kugirango izi nyeshyamba zayogoje kariya gace zihashwe burundu.
Imyaka igiye kuba ibiri igikorwa gihuriweho n’ingabo za Uganda UPDF n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC gitangiye hagamijwe guhashya no kurandura burundu uyu mutwe.
K’urundi ruhande, Abanye congo bavuga ko iki gikorwa nta musaruro ufatika kiratanga kuko abarwanyi ba ADF bakomeje guhungabanya umutekano , kwica no gushimuta umubare munini w’Abaturage.
Mukarutesi Jessica