Parike y’igihugu ya Nyungwe yashyizwe k’urutonde rw’umurage w’isi wa UNESCO, kuri uyu wa 19 Nzeri mu nama iri kubera I Riad muri Arabiya Saudite ahateraniye komite ishinzwe kwemeza ubwo busabe
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana uri muri iki gihugu yavuze ko iyi Pariki ari yo ya mbere yinjijwe mu murage w’Isi wa UNESCO mu Rwanda.
Uyu mu Minisitiri yakomeje avuga ko ibi biha igihugu ishema, bikaba kandi bituma icyo gikorwa cyanditswe kimenyekana ku rwego mpuzamahanga ibi bikazongera ba mukerarugendo ndetse byongere n’uburyo bwo kuririnda.
Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo iyi pariki ibe yanditswe mu murage w’Isi wa UNESCO, harimo ko igihugu gitegura dosiye igaragaza ko icyo kintu gisabirwa kwandikwa ku murage w’isi gifite agaciro kari ku rwego mpuzamahanga kadasanzwe.
Yagize ati “Kugira ngo werekane ko pariki ya Nyungwe ifite agaciro ko ku rwego mpuzamahanga kugaragaza ibimenyetso byinshi. Iyo rero igihugu kimaze gutegura iyo dosiye yerekana agaciro mpuzamahanga ko ku rwego rw’Isi, haza impuguke bakaza aho site iri mu Rwanda bakahasura bakareba niba ibigenwa n’amasezerano mpuzamahanga igisabirwa kwinjizwa muri uwo murage kibyujuje.”
Ku birebana n’ishyamba rya Nyungwe, Minisitiri Bizimana avuga ko bagaragaje ko ibisabwa ribyujuje ariko banagaragaza zimwe mu mpungenge zirimo ko mu ishyamba rya Nyungwe harimo umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi zirimo n’amakamyo, bityo izo modoka zikaba zakora impanuka zikica inyamanswa kandi ziba zigombwa kurindwa.
Aha yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yaberetse ingamba yafashe mu kuvanaho izi mpungenge, zirimo gushyiramo ibyuma bigabanya umuvuduko w’imodoka, gushyiramo ubugenzuzi n’amatara kuko ubu ishyamba rya Nyungwe ryose rifite amatara, ariko hanagaragazwa ko hari indi mihanda irimo gukorwa harimo n’uwarangiye wa Muhanga-Karongi-Rusizi, ukaba ugabanya imodoka zanyuraga muri iri shyamba.
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 101.900.
Niyigaba Prote Umuyobozi wa Parike ya Nyungwa avuga kuri iki cyemezo yagize ati” Parike y’igihugu ya Nyungwa ifite umwihariko yihariye muri Afurika kuko irimo urusobe rw’ibinyabuzima, aho twavuga nk’inyamaswa za Maguge amoko arenga mirongo, ndetse hakabamo n’amoko y’ibimera arenga ibihumbi ,ubusanzwe mu bindi bihugu ibi bimera byarazimiye nyamara bikaba bisigariye muri Nyungwe.”
Abajijwe niba iyi parike izakomeza gucungwa n’abayicungaga, uyu muyobozi yatangaje ko izakomeza kuba Parike y’igihugu ya Nyungwe, nk’uko byari bisanzwe.
Uwineza Adeline