Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR rifatanije n’umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu ku Isi( Amnesty International ) basabye u Rwanda gukora iperereza ku iyicwa ry’impunzi 12 z’Abanyekongo bivugwa ko zarasiwe i Karongi mu nkambi ya Kiziba bikozwe na Polisi y’u Rwanda.
UNHCR ivuga ko kuwa 22 Gashyantare 2018, aribwo abapolisi bo mu Rwanda barashe amasasu mu kivunge cy’impunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu magana bigaragambije hanze y’ibiro bya UNHCR i Karongi, mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Izi mpunzi ngo zigaragambyaga zisaba ko igabanuka ry’imfashanyo mu nkambi ya Kiziba imaze imyaka igera kuri 22 yakiriye impunzi z’Abanyekongo.
Kuri uwo munsi ngo impunzi 8 z’Abanyekongo zarasiwe Karongi ku biro bya UNHCR naho 3 barasirwa i Kiziba.
Iyi raporo ivuga ko nibura impunzi 63 zatawe muri yombi zikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imyigaragambyo, guhera ku “gutegura no kugira uruhare mu myigaragambyo itemewe” kugeza ku “gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma hagamijwe guhindura ibitekerezo mpuzamahanga kuri Leta y’u Rwanda.
Indi mpunzi yapfuye nyuma yo guhangana n’abapolisi mu nkambi ya Kiziba ku ya 1 Gicurasi mu mwaka 2018
Kugeza ubu, nta perereza ryigeze rikorwa ku bijyanye no gukoresha ingufu zikabije n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Iperereza ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu na polisi y’u Rwanda ryibanze gusa ku ruhare rw’impunzi mu bikorwa by’imyigaragambyo.
UNHHCR isoza iyi Raporo isaba Guverinoma y’u Rwanda kongera gukora iperereza ku iraswa ry’izi mpunzi ababigizemo uruhare bakabihanirwa.
Kugeza ubu Inkambi ya Kiziba iherereye i Karongi mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda icumbikiye impunzi sisaga 17,000 z’abanyekongo zirimo izihamaze imyaka 22.