Umunyamabanga uhoraho wungirije w’Ishyaka PPRD, Ferdinand Kambere, yashinje ihuriro Union Sacree rigizwe n’amashaka ashigikiye Perezida Tshisekedi, kuba ibyotso n’abafatanyabikorwa ba M23 n’ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Top Congo kuwa 11 Nzeri 2023, Ferdinand Kambere, yavuze ko icyazanye Ingabo za EAC muri Kivu y’Amajyaruguru atari ukugarura amahoro n’umutekano nk’uko bivugwa.
Kambere ,yakomeje avuga ko intego y’izi ngabo, ari ugushyigikira no gufasha umutwe wa M23 kwigarurira Kivu y’amajyaruguru, yongeraho ko byose babyumvikanyeho n’Ihuriro Union Sacree rigizwe n’amashyaka ashyigikiye Perezida Tshisekedi.
Ati:”Nta kindi cyazanye Ingabo za EAC usibye gushyigikira no gufasha M23 kugirango yigarurire Kivu yose, ibi byose kandi babiziranyeho na Union Sacree ya Perezida Tshisekedi kandi M23 ni umufatanyabikorwa wabo.”
Ferdinand Kambere, avuga ko na mbere y’uko Perezida Tshisekedi n’ihuriro rye Union Sacree bajya ku butegetsi, bari bamaze igihe bakorana bya hafi n’Abayobozi ba M23 bagira ibyo bemeranya ndetse ko ubyo bemeranyije icyo gihe ,ubu barimo kubishyira mu bikorwa.
Ferdinand Kambere ni umwe bantu bahafi n’inkoramutima ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Rebulika Iharani kuva mu 2003 kugeza 2019 akaba n’umwe mu bantu batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi aho akunze kumvikana anenga ubutegetsi bwe avuga ko budashoboye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com