Urusengero Incredible Happenings Church ruyobowe n’umuvugabutumwa bwana Pasiteri Mboro rwashumitswe n’abanyeshuri.
Ibi byakomotse ku marorerwa yakoze, agatera ikigo cy’amashuri abanza cyo muri Afurika y’Epfo yitwaje umuhoro agakurayo abuzukuru be babiri.
Ibi byabaye kuwa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2024, nk’uko amakuru ari ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abigaragaza.
Kuri uyu munsi amashusho atandukanye, yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye agaragaza bwana Pasiteri Mboro – ubusanzwe witwa Paseka Motsoeneng aterana amagambo n’abarimu bahitwa Katlehong,mu gice gito kiri hafi y’umujyi wa Johannesburg.
Uyu muvugabutumwa Kandi ntiyagiye wenyine, yajyanye n’abandi bagabo batanu barimo umwe igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo cyavuze ko we yari afite igisa n’imbunda.
Ubuyobozi bw’Intara iri shuri riherereyemo, bwavuze ko aba bana babiri bafashwe amashusho barigukurwa mu ishuri hari impaka nyinshi z’uko bagombaga kuza gufatwa n’ubarera nyuma yaho nyina yitabiye Imana.
Abantu batanu bafashwe kubera ibyabaye kuri iri shuri, nk’uko polisi yabitangaje.
Polisi yavuze ko iyi videwo yerekana “ibikorwa by’iterabwoba n’itoteza”ry’aba bagabo bakakazaga abanyeshuri n’abarimu babo”.
Indi videwo yerekana urusengero rwa Pasiteri Mboro rwubakishijwe ihema rurikugurumana rututumba umwotsi mwinshi mu kirere.
Abanyeshuri bambaye umwambaro w’ishuri byagaragaye biruka bava muri uru rusengero, rwasahuwe buri kimwe cyari kirurimo nk’uko News24 yabitangaje.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ekurhuleni, ahasanzwe hari uru rusengero, bubinyujije kuri X bwatangaje ko havutse uburakari ku banyeshuri bwatewe n’uko Mboro yabateye ku ishuri ntatabwe muri yombi.
Ubu butumwa buvuga ko Pasiteri Mboro yahavuye afatwa ejo ku wa kabiri mu gatondo, ariko igipolisi nticyemeza nimba ari umwe mu bantu batanu batawe muri yombi bagafungwa.
Pasiteri Mboro ni umuntu wiyitaga cyane umuhanuzi akaba afite inshuti ibihumbi n’ibihumbi muri Afrika y’Epfo.
Yakunze kuvuga ko akora ibitangaza nko gukiza abantu mu gihe cy’ivugabutumwa kandi ko amaze gukura ifi mu nda y’umugore wari utwite.
Nyuma y’itwikwa ry’uru rusengero,polisi nayo yatangaje ko uyu muvuga butumwa yafashwe ubu akurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba,gukubita no kwitwaza intwaro gakondo n’izigezweho.