Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwagaragaje ko muri iki gitondo hari umutuzo nyuma yuko FARDC ibagabyeho igitero mu birindiro bitandukanye by’uyu mutwe, ukamurura igisirikare cya Congo.
Mu cyumweru gishize, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagabye ibitero ku birindiro binyuranye by’umutwe wa M23.
Uyu mutwe wahise utangaza ko FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, barenze ku byemerejwe mu nama y’i Luanda tariki 23 Ugushyingo 2022, ikabagabaho ibitero.
Imirwano yahise yubura mu bice bitandukanye birimo agace ka Bwiza, aho umutwe wa FARDC wahise wirwanaho ukamurura FARDC n’imitwe yiyambaje.
Umutwe wa M23, kuri iki Cyumweru, wari watangaje ko habonetse agahenge nyuma yuko FARDC irenze ku byemerejwe mu nama ikagaba ibitero mu bice bya Kazuba, Chumba, Ruseka na Bwiza.
Muri iki gitondo, uyu mutwe wa M23 watangaje ko muri iki gitondo hari ituze muri Teritwari yose ya Rutshuru.
RWANDATRIBUNE.COM