Hasize iminsi itatu hari imirwano ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC ku mugezi wa Ngwenda ibitero byo mu kirere n’ibyo ku butaka nizo nzira FARDC irigukoresha.
Mu gihe ingabo za Leta zigenda zikubitwa inshuro mu duce dutandukanye tugize Teritwari ya Rutshuru,Teritwari Nyiragongo n’ahandi,ndetse Umutwe wa M23 ukaba waraje guhirirwa n’urugamba kuri Ngwenda siko bimeze. Kuri ubu hari imirwano imazi iminsi itatu ihanganishije impande zombi,aho buri ruhande ruri kurwanira ubugenzuzi bw’uyu mugezi.
Umugezi wa Ngwenda uherereye muri Teritwari ya Rutshuru,uhuza Gurupoma ya Binza n’iya Busanza. Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kiwanja ivuga ko hakurya y’umugezi hakambitse ingabo za Leta FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa bayo aribo:FPP-Abajyarugamba bayobowe na Gen.Bgd Dani ,RUD Urunana na FDLR mu gihe M23 iri hakuno ku ruhande rurebana n’umujyi wa Kiwanja.
Isoko ya Rwandatribune ivuga ko muri iyi mirwano buri ruhande ruri kwigengesera kuba rwatakaza ako gace karimo ikiraro cyane, ku barwanyi ba FPP-Abajyarugamba na RUD Urunana bisaba kwirinda ikosa ryose ryatuma Umutwe wa M23 wambuka uwo mugezi kuko agace ka Binza kahita gafatwa. Agace ka Binza kandi niko gasanzwe ari indiri y’abo barwanyi kakanaba umwihariko kuko ariko bakuramo amafaranga ava mu buhinzi n’ubworozi.
Uruhande rwa M23 narwo mu gihe rwatakaza ubugenzuzi bw’icyo kiraro cya Ngwenda byaha ingabo za Leta amahirwe yo kwisubiza ikigo cya gisirikare cya Nyongera kiri mu maboko ya M23,umujyi wa Kiwanja n’ahitwa Kinyandonyi.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Mabenga ahamaze iminsi isibaniro ry’intambara yavuze ko hashize iminsi itatu hagati y’impande zose zihanganye ntawe urabasha kugira ubugenzuzi busesuye kuri uwo mugezi ndetse n’ikiraro cyawo’ Akomeza avuga ko ibitero by’indege za Kajugujugu bikomeje kuhibasira bihasuka ibisasu bya muzinga.
Mwizerwa Ally