Ikimodoka cya Burende cyarimo gukoreshwa n’abarwanyi b’abacancuro b’Abarusiya cyatwikiwe iMubambiro n’inyeshyamba za M23
Agace ka Mubambiro gaharereye muri Guropoma ya Kamuronsa,Teritwari ya Masisi.Ako gace kakaba karimo ikigo cya gisilikare cy’inkambi y’abacancuro babarizwa mu itsinda rya Wagner Group baje gufasha leta ya Congo guhashya umutwe wa M23.
Muri ako gace kandi niho hari ibifaru n’izindi mbunda za BM zari zimaze iminsi zirasa mu mujyi wa Kichanga,Mushaki n’utundi duce dukomeje kurangwamo imirwano .
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri iMubambiro ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gashyantare humviswe iturika ry’ikintu kidasanzwe muri ako gace,nyuma yaho ibimodoka bya Burende byari byabyutse biminjagira amasasu mu gace ka Sake aho umutwe wa M23,uhanganye na FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Maj.Silencieux.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune yakomeje ibihamya ivuga ko abaturage biboneye n’amaso igifaru cya FARDC cyaka umuriro nyuma y’iturika rihambaye, bikaba bivugwa ko cyarashwe n’abakomando ba M23 bari bacengeye mu birindiro byabo bacancuro ba Wagner Group.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho k’umurongo wa telephone duhamagara Lt.Col Ndjike Kaiko atubwira ko ari mu masasu menshi,bitamworohera guhita avugana n’Ubuyobozi bw’ingabo za Leta ziri muri ako gace ,atwizeza ko hagize icyo yamenya yaduha amakuru y’impamo.
Mwizerwa Ally